promotions

Home > Personal  > promotions > Tunga Promotion > Amategeko N’amabwiriza Bigenga Promosiyo Tunga ya Airtel

Amategeko N’amabwiriza Bigenga Promosiyo Tunga ya Airtel

Amategeko N’amabwiriza Bigenga Promosiyo Tunga ya Airtel

Kwinjira muri iyi promosiyo

  • · Andika  “1” wohereze ubutumwa bugufi kuri 155 , uhitemo ururimi utangire ubone ibibazo.
  • · Umukiriya ashobora kandi guhamagara 155 agakurikiza amabwiriza ahabwa n’ijwi rimwitabye rimusomera ibibazo n’ibisubizo ahitamo icyo yumva aricyo agahabwa amanota.

Uburyo bwo gukusanya amanota

  • · Ubona amanota buri uko wohereje ubutumwa kuri 155 cyangwa uhamagaye 155, igisubizo nyacyo gihesha umukiriya amanota 100. Igisubizo kitari cyo kimuhesha amanota 50.
  • · Kanda *155# maze umenye umubare w’amanota ugejejeho muri iyi promosiyo.

Ibiciro

  • · Amafaranga 100 niyo ukatwa buri  uko wohereje  ubutumwa bugufi kuri 155 ugahabwa inyongera y’amafaranga 11 kuri buri butumwa ashobora gukoreshwa wohereza ubutumwa bugufi airtel kuri aitel.
  • · Amafaranga 100 niyo ukatwa buri  uko uhamagaye kuri 155 ugahabwa inyongera y’amafaranga 11 kuri buri  munota ushobora gukoresha uhamagara airtel kuri aitel..

Ibihembo, abagomba kubitsindira n’aho bitangirwa

Iyi mbonerahamwe irerekana ibihembo n’ibisabwa ngo utsinde. Umuntu wese winjiye muri iyi promosiyo atsindira inyongera y’ama inite kuri buri butumwa bugufi yohereje kuri 155.  Abagera kuri 333 bazabasha gutsindira ama inite, moto hanyuma umwe abashe gutsindira imodoka nshya ku mpera z’iyi promosiyo.

Igihe Izina ry’igihembo Umubare w’abatsinda Ibigenderwaho

Buri munsi (Kuva kuwa 1 kugera kuwa 5)

Ama inite ahwanye na 2,000 Frw

5 buri munsi

Umukiriya agomba kuba yaragejeje ku manota byibura 50 ku munsi ubanza. Utsinda atoronywa hagendewe ku ngingo igira iti; “uko uba ufite amanota menshi ni nako uba ufite amahirwe menshi yo gutsinda.”

Buri Cyumweru

Moto imwe( ifite plaque ndetse n’ubwishingizi)

1 buri cyumweru

Umukiriya agomba kuba yaragejeje byibura ku manota 400 mu cyumweru giherutse kugirango agire amahirwe yo kujya mu banyamahirwe bashobora gutsindira moto. Uwakuzanyije amanota menshi muri icyo cyumweru niwe utsinda ariko agomba kuba yarakusanyije amanota arenga byibuze 1,000 muri icyo cyumweru.

Igihembo nyamukuru( Ku musozo wa promosiyo)

Imodoka (plaque y’imodoka n’ubwishingizi)

1 azatsindira igihembo nyamukuru Uzatsindira igihembo nyamukuru, ni ukuvuga imodoka, azatoranywa binyuze mu buryo bwa tombola mu bakiriya bagejeje ku manota byibuze 5,000 muri buri kwezi muri ya mezi atatu iyi  promosiyo izamara. Utsinda atoronywa hifashishije ikoranabuhanga, hagendewe ku ngingo igira iti; “uko uba ufite amanota menshi ni nako uba ufite amahirwe menshi yo gutsinda.”


Nk’uko bisanzwe bigenda muri promosiyo, amategeko n’amabwiriza birakurikizwa. Abakozi ba Airtel n’abo mu miryango yabo, kimwe n’abakorana n’ibigo Airtel ikoresha ntabwo bemerewe kujya muri iyi promosiyo.  Umukiriya ushaka gusohoka muri promosiyo , ashobora kohereza ijambo STOP kuri 155.

Amategeko n’amabwiriza

  • · Iyi promosiyo izamara igihe cy’iminsi 90
  • · Umukiriya ukoresheje nimero 155 afatwa nk’aho yasomye kandi yemeye amategeko n’amabwiriza bigenga iyi promosiyo.
  • · Mu gihe cy’iyi promosiyo ,umukiriya ntashobora gutsindira igihembo kirenze kimwe mu bihembo bya buri munsi cyangwa igihembo kirenze kimwe  mu bihembo bya buri cyumweru.
  • · Iyi promosiyo igenewe gusa abakiriya ba Airtel basanzwe bishyura bashyizemo ama inite (prepaid).
  • · Airtel ihamagara abatsinze ikoresheje iyi numero: 0731000000. Nta yindi numero yemerewe guhamagara uwatsinze.
  • · Mu gihe hagize utsinda, Airtel ihamagara inshuro 3, uwatsinze aritaba akemeza umwirondoro we. Mu gihe uhamagawe atitabye muri izo nshuro uko ari 3, Airtel ifata undi.
  • · Igihembo gihabwa uwagitsindiye gusa iyo nimero yatsinze ibaruye ku irangamuntu ye.
  • · Abatsindiye ibihembo by’icyumweru ndetse n’uwatsindiye igihembo nyamukuru asabwa gusinya icyemezo cy’uko yemeye igihembo mbere y’uko agishyikirizwa. Mu gihe adasinye icyo cyemezo ntabwo ahabwa igihembo.

Tunga Promotion Terms and Conditions